Abo Turibo

Sobanuka Ltd. ifite intego yo gutandukanya umwanya uri hagati y’abantu bakoresha ikoranabuhanga n’abatarikoresha, cyane cyane Mu Rwanda. Bose bakisanga mu gatebo kamwe k’abafite ubushobozi bwo gukoresha iryo koranabuhanga.

Dusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ndetse tukanabaha n’izindi serivise z’ikoranabuhanga mwifuza mu rurimi rworoheye buri muntu kumva, kugirango twumvikanishe ubusobanuro bw’imikorere y’ikoranabuhanga hatabayeho imbogamizi z’ururimi. Abadafite ubumenyi buhagije mw’ikoranabuhanga twiyemeje kubafasha ngo nabo bagire ubumenyi bukenewe mu kunoza imikorere no kwiteza imbere bifashishije ikoranabuhanga, kuko igihe tugezemo ni igihe cyaho Ubumenyi, cyane cyane bw’ikoranabuhanga, aribwo buyobora ubukungu n’iterambere by’igihugu iyo bishyizwe mu mikorere ya buri munsi y’akazi, ndetse no mu mibereho isanzwe.

UFITE IKIBAZO? TUVUGISHE